Muri iyi nkuru twaguteguriye amwe mu mafunguro ashobora gutuma utabasha gusinzira, ndetse no mu gihe bibayeho ukisanga uhora ugira inzozi mbi.
Ibiryo birimo ibirungo byinshi
Kurya amafunguro yiganjemo ibirungo byinshi kandi by’ubwoko butandukanye, ni imwe mu bintu bishobora gutuma utabasha gusinzira neza, ndetse n’igihe ufashe agatotsi ukaba washigikira hejuru kubera inzozi mbi.
Abahanga bavuga ko kurya isosi irimo ibirungo by’amako atandukanye ukarenzaho kurya urusenda rwinshi atari ibintu byiza. Bavuga ko urusenda rwinshi rushobora kwongera ubushyuhe mu mubiri wawe ku gipimo cyo hejuru ku buryo bushobora gutuma udasinzira neza cyangwa bigatuma urara ushikagurika.
Ibi kandi bishobora no gutuma igogora ritagenda neza mu gifu, ariyo mpamvu tugirwa inama yo kujya dufata urusenda mu mafunguro ya kumanywa, byagera nijoro tukayirinda.
Ice Cream
Ice Cream ni kimwe mu bintu bikunzwe n’abantu benshi muri iki gihe. Abahanga bavuga ko iki kiribwa kiganjemo isukari n’amavuta byinshi ishobora kubangamira ibitotsi byawe.
Iyo iyi sukari nyinshi iri mu mubiri wawe, biguha imbaraga mu gihe utazikeneye bigatuma mu gihe usinziriye ubwonko bukora cyane birengeje urugero, ugatangira kwisanga uri gushikagurika.
Ifiriti
Kurya ifiriti n’izindi ‘snacks’ nyinshi mu mafunguro ya nijoro ni ibintu bitari byiza na gato.
Ifirite ndetse na snacks ni bimwe mu bintu bikungahaye ku munyu n’amavuta byinshi. Mu gihe ubirye ari byinshi mbere yo kujya kuryama, bishobora gutuma ugira inyota idasanzwe bigatuma uhora ubyuka buri kanya ujya gushaka amazi yo kunywa.
Aya mavuta menshi kandi, bavuga ko ashobora kubangamira igogora, bigatuma umubiri ukoresha imbaraga nyinshi mu gihe wakabaye uri kuruhuka, bikaba byatuma udasinzira neza.
Shokora (Chocolate)
Shokora ni kimwe mu biribwa bikungahanye kuri ‘Caffeine n’isukari’ cyane. Iyi Caffeine ifite ubushobozi bwo gutuma umara amasaha menshi wabuze ibitotsi, cyangwa se ukaba wabasha gusinzira hari urumuri rwinshi.
