Ambasaderi Alexander Polyakov yatangaje ko u Burusiya buteganya gushinga mu Rwanda uruganda ruto rukora ingufu za nucléaire ndetse n’ikigo kizitunganya, nyuma yo kubiganiraho n’u Rwanda.
Mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru Sputnik, yavuze ko intumwa z’u Burusiya zitegerejwe mu Rwanda zirimo izizaturuka muri sosiyete y’iki gihugu itunganya ingufu za nucléaire cya Rosatom.
Yashimangiye ko ibihugu byombi biri guteganya gushyiraho komisiyo ihuriweho na guverinoma z’ibihugu byombi ishinzwe ubucuruzi, ubukungu, ubumenyi na tekinike.
Uru ruganda ruramutse rwuzuye, rwakemura ibibazo by'amashanyarazi, ndetse kandi izi nganda zikaba zigabanya ibyago byo kwanduza ikirere.
Ikinyamakuru Sputnik cyandika ko u Rwanda n'u Burusiya bafitanye umubano wa dipolomasi guhera mu 1963 u Rwanda rukibona ubwigenge.
Bakomeza bavuga ko ibihugu byombi kandi bifitanye imikoranire mu bya gisirikare, ikoranabuhanga, uburezi n'ibindi byinshi.


U Burusiya bushaka kubaka mu Rwanda uruganda rwa nucléaire
