Tyla akomeje gukora amateka ku ruhando mpuzamahanga 

Tyla akomeje gukora amateka ku ruhando mpuzamahanga 

 Oct 23, 2025 - 15:38

Umuhanzikazi w’icyamamare ukomoka muri Afurika y’Epfo, Tyla, yongeye kwandika amateka mu rugendo rwe rwa muzika nyuma yo gutoranywa n’ikinyamakuru Glamour, nk’umwe mu Bagore bahize abandi ku Isi mu 2025.

Nubwo afite imyaka 23 gusa, Tyla yagaragaje ubuhanga bukomeye mu guhuza injyana z’Afurika nka amapiano, gqom, Bacardi n’injyana ya pop, ibintu byamuhesheje umwanya udasanzwe mu muziki mpuzamahanga.

Indirimbo ye “Is It” yaciye agahigo ko kumvwa n’abantu miliyoni 1.3 ku munsi wayo wa mbere, naho EP ye We Wanna Party (WWP) imaze kumvwa inshuro zirenga miliyoni 100, ndetse yigeze no kuza ku mwanya wa mbere ku mbonerahamwe y’indirimbo za Afrobeats mu Bwongereza.

Tyla kandi yitabiriye ibitaramo bikomeye ku rwego rw’isi birimo Coachella na All Points East London, kandi ubu ari mu myiteguro yo gukora tour ikomeye muri Aziya, mu gihe anategura alubumu ye ya kabiri.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Glamour, Tyla yavuze ku buzima bwe bw’akabiri akiri umwana, aho yakuriye mu buzima butoroshye muri Afurika y’Epfo, yiga kwihangana no kugendera ku byo yizera. 

Yavuze ko akiri muto yakundaga gukora ibiraka by’ubucuruzi no kubyina, ibintu byamufashije kumenya gukomeza inzira ye nubwo yahuriyemo n'imbogamizi.

Tyla yavuze kandi ko umuziki ari uburyo bwo kwigaragaza no kugaragaza ubuhanzi, atari inzira yo gushaka icyubahiro. Yongeraho ko ibintu byamuhaye ishema kurusha byose ari umuryango n’inshuti ze za hafi, aho kuba igihangange mu muziki.

Ikinyamakuru Glamour, kimaze imyaka isaga 85 gitangaza inkuru zigaruka ku mideli, ubwiza, imibereho myiza n’umuco wa rubanda, ndetse gikomeje kuba ijwi rikomeye ry’abagore ku isi hose.

Gutoranya Tyla nk’umwe mu Bagore bahize abandi mu 2025 ni icyemezo cyerekana uburyo uyu muhanzikazi akomeje gufasha isi kumenya no guha agaciro umuziki n’umuco wa Afurika, abihuza n’isi yose mu buryo bushya kandi bushimishije.

Tyla yatowe n'ikinyamakuru Glamour nk'umugore wagize abandi muri 2025

Tyla akomeje gukora amateka ku ruhando mpuzamahanga