Mu butumwa yanyujije kuri Instagram ye mbere y'uko agenda burundu, yabanje kumenyesha abamukurikira ko atazongera kurukoresha ukundi.
Moses ubusanzwe ukurikirwa n'abasaga ibihumbi 55 kuri Instagram, yatangaje ko uyu ari umwanzuro ukomeye yafashe nyuma y'uko n'ubundi yari amaze umwaka asezeye burundu ku rubuga rwa X.
Yagize ati "Nyuma yo guhagarika X mu mwaka washize, uyu munsi nafashe umwanzuro ukomeye wo guhagarika na Instagram."
Icyakora Turahirwa Moses ntabwo yigeze atangaza impamvu nyamukuru yatumye ahagarika gukoresha uru rubuga, gusa ajya guhagarika gukoresha X byo byari byatewe n'uko yari amaze iminsi ahanganye n'abarukoresha bamwibasiraga bitewe n'ibitekerezo bye.
Icyemezo cyo guhagarika gukoresha Instagram agifashe nyuma y'uko tariki 23 Gashyantare 2025, yahuye n'uruva gusenya agakubitwa n'abaturage b'i Musanze bamuziza ko yanze kubishyura ibyo imbwa ye yangije.
Turahirwa Moses yatangaje ko yafashe umwanzuro wo guhagarika gukoresha Instagram
