Nk’uko byemezwa n’abashinjacyaha bo mu rukiko rwa Manhattan, ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa 4 Ukuboza, ubwo Trey Songz n’itsinda rye bari mu kabyiniro kamwe. Ngo ikibazo cyavutse nyuma y’uko umukozi w’ako kabyiniro ababwiye ko kagiye gufungwa saa kumi za mu gitondo (4:00 a.m.), ibintu byarakaje Trey n’abo bari kumwe nubwo bitari bifite impamvu ifatika.
Abashinjacyaha bavuga ko umuhanzi Trey Songz w’imyaka 41 yahise yataka uwo mukozi akamukubita mu maso, bigatuma abyimbirwa akagira n’ububabare bukabije. Ibyo byatumye inzego z’umutekano zihita zitabara, maze Trey Songz atabwa muri yombi.
Ku Cyumweru, Trey Songz yagejejwe imbere y’urukiko aho akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa. Uretse iki kirego, amakuru avuga ko afite n’indi dosiye ijyanye n’icyaha cyo kwangiza umutungo, nubwo icyo kirego kitajyanye n’iki cyabereye mu kabyiniro, ndetse n’ibisobanuro birambuye kuri cyo bikaba bitaratangazwa.
Biteganyijwe ko Trey Songz azongera kwitaba urukiko muri Gashyantare 2026, mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane neza ibyabaye muri iki kibazo gikomeje kuvugisha benshi.
Trey Songz yatawe muri yombi ashinjwa kurwanira mu kabari
Trey Songz azangera kugezwa imbere y'urukiko umwaka utaha
