Abinyujije ku rubuga rwe rwa X (Twitter), Tiwa Savage yagaragaje akababaro gakomeye ku byabaye kuri uwo mwana, anenga ukuri kw’abantu n’imico ibogamira ku kurengera abakoze ibyaha aho kurengera abahohotewe.
Yagize ati:“Umutima wanjye wuzuye intimba. Uwo mwana muto yababajwe n’abantu bari bakwiriye kumurinda, maze abura ubuzima bwe kubera ibyo.
Ntitugomba gukomeza guceceka. Ntitugomba kwihisha inyuma y’amazina y’imiryango cyangwa imico. Akwiye ubutabera. Umwana wese akwiye kuba atekanye. #JusticeForOchanya”
Ubutumwa bwa Tiwa Savage bwongeye gusunika imbere ubukangurambaga bwo gusabira ubutabera Ochanya, umaze imyaka itandatu urupfu rwe ruteje umujinya n’agahinda mu baturage ndetse n’abaharanira uburenganzira bwa muntu muri Nigeria.
Abaharanira uburenganzira bwa muntu bakomeje gusaba ko igihugu gifata ingamba zikomeye mu kurinda abana, by’umwihariko abakobwa, ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikomeje kugaragara cyane mu miryango no mu mashuri atandukanye muri Nigeria.
Ubutumwa bwa Tiwa Savage bwakiriwe nk’urugero rukomeye mu kurwanya umuco wo guceceka ku bijyanye n’ihohoterwa, no gusaba ko urubanza rwa Ochanya rugera ku iherezo kugira ngo ubutabera bubeho koko.
Tiwa Savage yashimwe na benshi
Tiwa Savage arasaba ubutabera bw'umwana wiitbaye Imana
