Titi Brown agiye gutegereza umwanzuro amezi abiri

Titi Brown agiye gutegereza umwanzuro amezi abiri

 Jul 20, 2023 - 06:49

Nyuma yo kwiregura kubyo ashinjwa byo gusambanya umwana utujuje imyaka, Titi Brown azasomerwa umwanzuro w'urubanza ku wa 22 nzeri 2023.

Muri iki gitondo nibwo umubyinnyi Titi Brown yari yongeye kwitaba urukiko kugira ngo aburane ku byaha aregwa byo gusambanya no gutera inda umwana utujuje imyaka.

Kuva urubanza rutangiye, umubyinnyi Titi Brown ndetse n'abamwunganira mu mategeko basabye ko yagirwa umwere kubera ko ibipimo byafashwe no kwa muganga byasanze atari we wateye inda uyu mwana.

Titi Brown yasobanuye ko uwo mwana w'umukobwa yaje mu rugo iwe kugira ngo amwigishe kubyina ariko mubyukiri batigeze baryamana kuko n'ubundi atari asaznwe avugana nawe cyane ku buryo bagera ku ngingo yo kuryamana.

Ubushinjacyaha bwaje kugira indimi ebyiri nyuma yo kwizera ibitangaza byari kuva mu bizamini byo kwa muganga ariko bagasanga ntaho Titi ahuriye n'umwana.

Ubushinjacyaha bwasabiye Titi Brown gufungwa imyaka 25, bwavuze ko ibimenyetso bya DNA bitahabwa agaciro ahubwo hagakurikizwa ubuhamya bwarimo butangwa n'umukobwa ndetse na mama we.

Uhagarariye Titi mu mategeko, yavuze ko abanyamategeko bazita ku bipimo byafashwa kwa muganga aho kwita ku buhamya bwa mama w'umwana kuko bataryamanye mama w'umwana ahari.

Urukiko rwanzuye ko umwanzuro uzasomwa nyuma y'amezi abiri bivuze ko ari ku wa 20 nzeri 2023.