Ni ishuri Titi Brown avuga ko ateganya gushinga mu minsi iri imbere ndetse yamaze no kubona izina azaryita, aho avuga ko yahisemo kuryita ‘Murika Dance Studio’.
Iri shuri rikazajya riba rigabanyijemo ibyiciro bibiri birimo igice cya mbere ari nacyo cy’ingenzi cyane cy’abana bazajya baba bavuye mu buzima bwa gereza bagarutse mu buzima busanze n’abo akuye mu muhanda, hakaba n’ikindi gice cya kabiri cy’abantu basanzwe bifuza kubyina ariko bo bazajya banishyura.
Titi avuga ko iki ari igitekerezo yagize ubwo yari akiri muri gereza aho yajyaga abona abasore basezererwa muri gereza bagataha, ariko nyuma y’iminsi mike akabona bongeye kumusangamo n’ubundi bazira icyaha bari bahaniwe mbere.
Avuga ko ari ibintu ashaka kugira inshingano ze, aho kugira ngo abana bave muri gereza n’ubundi bagasubira mu byo bahaniwe ahubwo age abafata abashyire hamwe, ashake abantu babaganiriza, abigishe kubyina ndetse mu gihe bamaze kubimenya atangire kujya abashakira akazi ko kubina ahantu hatandukanye nko mu mashusho y’indirimbo cyangwa n’ahandi.
Ahamya ko mu gihe byagenze gutya abana bagatangira kubona amafaranga, bizabafasha kutongera kuba batekereza kuri za ngeso mbi.
Impamvu avuga ko yahisemo iri zina rya ‘Murika Dance Studio’ yari agamije ko ba bana bazajya baba bavuye mu mwijima (muri gereza) bamaze kureka ya mico mibi babonye inzira nziza bazajya babera abandi urumuri, ku buryo nabo bazajya bigisha abandi kuva mu ngeso mbi bakababera urugero rwiza ko nabo byashoboka ko bahinduka.
Iyi gahunda Titi Brown yari yayitangiriye muri gereza aho yari afite itsinda ry’abantu yigisha kubyina, ndetse bamwe bamaze gutaha ubu bagenda babona akazi ahantu hatandukanye.

