The Rock yigaritse Perezida Joe Biden

The Rock yigaritse Perezida Joe Biden

 Apr 6, 2024 - 15:05

Nyuma y'uko ari umwe mu bateye ingabo mu bitugu Perezida Joe Biden mu matora ya 2020, The Rock yavuze ko atazongera gushyigikira byeruye Joe Biden cyangwa undi mukandida mu matora y'uyu mwaka.

Umukinnyi wa filime Dwayne Johnson uzwi cyane nka The Rock, nta mukandida ku mwanya wa perezida muri uyu mwaka n’umwe azashyigikira byeruye.

Ni amakuru yemeje mu kiganiro yagiranye na Fox News, ibintu byatunguye benshi, kuko uyu mugabo wahoze ari igokomerezwa mu mukino wo gukirana, yari umwe mu bashyigikiye Joe Biden ku mwanya wa perezida mu gihe cyamatora ya 2020.

The Rock ngo ntazongera kwivanga mu matora

Aganira n’umunyamakuru Johnson yagize ati: “Icyemezo nafashe mu myaka yashize cyo gushyigikira Biden ni kimwe mu byo natekerezaga ko ari cyo cyemezo cyiza kuri njye icyo gihe, ubu ibyo sinzabikora."

Johnson yakomeje agira ati: “Ibyo nakoze icyo gihe byateje amacakubiri adasanzwe. Ibyo narabimenye, ndetse  muri aya matora ntabwo nzabikora. Intego yanjye ni uguhuza iki gihugu. Ndabyizera.

Nta muntu nzaba nshyigikiye byeruye. Kuri uru rwego ndiho, politiki yanjye ni njye uzayimenyera. Ubu biri hagati yanjye nagasanduku k’itora. 

The Rock agiye kujya atora nk'abandi baturage basanzwe 

Icyakora, nakubwira ko kimwe n’abandi benshi bari hanze aha, nta munyapolitiki nizera, nizeye Abanyamerika kandi uwo bazatora uwo ni we perezida wanjye kandi nzashyigikira 100 ku ijana.”

Ubwo umunyamakuru wa Fox News, Will Cain, yabazaga Johnson niba yishimiye uburyo Amerika ibayeho ubu,  uyu mugabo w’imyaka 52 yahakanye.

Amatora ya Perezida wa Amerika, ateganyijwe kuba tariki 5 Ugushyingo uyu mwaka.