Tems yemeje ko yarenze aho yifuzaga kugera

Tems yemeje ko yarenze aho yifuzaga kugera

 Dec 2, 2025 - 21:04

Umuhanzikazi w’Umunya-Nigeria, Tems, yongeye gutuma abakunzi b’umuziki wa Afrobeats bamuvuga cyane nyuma yo gutangaza ko amaze kugera kure cyane kurusha ibyo yatekerezaga mbere yo kumenyekana.

Ibi yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’abafana be ku rubuga rwa X, aho umwe muri bo yamubajije icyo ategereje imbere no kumenya niba yarageze ku nzozi ze zose mbere yo kuba icyamamare. 

Mu kumusubiza Tems yagize ati:“Nditeguye icyo Imana azanshoboza, kandi mu by’ukuri maze kugera kure cyane kurusha inzozi nari mfite ntarajya mu muziki.

Tems yatangiye urugendo rwe rw’umuziki mu 2018, nyuma yo gusezera ku kazi ke ka digital marketing. Muri uwo mwaka yahise asohora indirimbo ye ya mbere “Mr Rebel,” yakiriwe neza mu bitangazamakuru bitandukanye.

Icyerekezo cye cyahindutse cyane mu 2020 ubwo yakoranaga na Wizkid mu ndirimbo “Essence”, imwe mu ndirimbo zakoze amateka ku rwego mpuzamahanga. Iyo ndirimbo yageze ku mwanya wa 9 kuri Billboard Hot 100, cyane cyane nyuma yo kongerwamo ijwi rya Justin Bieber, bituma Tems amenyekana ku isi yose.

Mu 2023, Tems yabaye umuhanzi w’umugore wa mbere ukora Afrobeats wegukanye Grammy, abikesha indirimbo “Wait For U” yakoranye na Future na Drake. Iyo ndirimbo yatsindiye igihembo cya Best Melodic Rap Performance mu bihembo bya Grammy ku nshuro ya 65.

Uko imyaka yakurikiranye, niko ibigwi bye byakomeje kwiyongera. Mu 2025 yongeye kwandika izina rye mu mateka ubwo yegukanaga Grammy Award for Best African Music Performance, bituma aba umunya-Nigeria wenyine ufite Grammy ebyiri.

Tems ntiyahagarariye aho, kuko yaje no guhabwa Oscar ndetse na Golden Globe nominations kubera uruhare rwe mu myandikire y’indirimbo “Lift Me Up” ya Rihanna, iri mu ndirimbo zakunzwe cyane mu 2023.

Uyu muhanzikazi umaze kwigarurira imitima ya benshi akomeje kuba icyitegererezo mu muziki wa Afrobeats, kandi amagambo ye agaragaza ko imbere he hakiri byinshi byinshi ategereje gukora.

Tems yemeje ko yamaze kurenga aho yifuzaga kugera

Tems avuga ko ibisigaye ari iby'imana