Ni impaka zatangiye ziturutse ku kiganiro aherutse kugirana n'itangazamakuru, aho yari abajijwe niba ku myaka afite akiri isugi.
Mu gusubiza iki kibazo, Tems yavuze ko ku myaka ye 29 akiri isugi kuko ubusugi bwe yabubikiye umugabo we bazemeranya kubana akaramata imbere y'Imana n'abantu.
Yagize ati "Ku myaka yanjye ntabwo ndakora imibonano mpuzabitsina. Umugabo wanjye azishimira amafaranga yanjye n'ubusugi bwanjye."
Yakomeje avuga ko ari kenshi abasore bashakaga kumuta mu mutego, ariko we avuga ko ari umukobwa wihagararaho akavuga 'Oya' ku bashaka kumushora mu busambanyi.
Ni igisubizo cyatunguye benshi bituma batangira gucika ururondogoro bavuga ko ari kubeshya, aho babihuzaga n'ibyari bimaze iminsi bivugwa ko yaba atwite inda y'umuraperi wo muri Amerika, Future.
Ni mu gihe ku rundi ruhande, bamwe bavugaga ko yaba ari kuvugisha ukuri bitewe n'uko atigeze yumvikana avugwa mu rukundo n'umuntu runaka nk'ibindi byamamare byose.
Tems aherutse gutangaza ko ubwo yatangiraga umuziki, nta gahunda yo gukundana yari afite kuko yashaga kugera ku ntego ze, kugeza ubwo yiyemeje kujya ajya muri studio yambaye imyenda miremire kandi itamwegereye kugira ngo adatuma hari umugabo umurarikira.


