Tems yahishuye ikindi kintu yari gukora iyo ataza kuba umuhanzikazi

Tems yahishuye ikindi kintu yari gukora iyo ataza kuba umuhanzikazi

 Nov 26, 2025 - 18:46

Umuhanzikazi w’icyamamare wo muri Nigeria, Temilade Openiyi, uzwi cyane ku izina rya Tems, yongeye gutangaza byinshi ku buzima bwe hanze y’umuziki, asobanura umwuga yari kuba arimo iyo ataza kwinjira mu ruganda rw’imyidagaduro.

Mu kiganiro cy’imbona nkubone yagiranye n’abafana be ku rubuga rwa X ku wa Kabiri, Tems yasubije ikibazo cy’umufana wifuzaga kumenya umwuga w’inzozi ze iyo umuziki utaza kumuhira. 

Uwo mufana yari yabajije ati:“Iyo umuziki utaza kugukundira, ni iki wari kuba ukora uyu munsi?”

Tems yagize ati:“Nari kuba umucungamari cyangwa umwarimu w’imibare.”

Ibi byatangaje benshi, cyane ko byerekana ko uyu muhanzikazi yifitemo impano zitandukanye, cyane cyane mu by’imibare n’icungamari.

Tems, ufite ibihembo bya Grammy birimo no kumugira umwe mu bahanzi b’icyitegererezo muri Afurika, yigeze gutangaza ko muri Mutarama 2018 yasezeye ku kazi ke ko mu by’ikoranabuhanga ryo kwamamaza (Digital Marketing) kugira ngo yibande ku muziki.

Yasohoye indirimbo ye ya mbere “Mr Rebel” muri Nyakanga 2018, itangira kumuzamura mu muziki wo muri Nigeria. Nyamara izina rye ryatangiye kumenyekana cyane ku rwego mpuzamahanga ubwo yakoranye na Wizkid mu ndirimbo “Essence” mu 2020, aho yakomeje kuzamura izina rye kugeza ubwo igeze ku mwanya wa 9 kuri Billboard Hot 100 nyuma yo gusohoka kwa remix barikumwe na Justin Bieber.

Ubu Tems akomeje kugaragara nk’umwe mu bahanzi b’abagore bafite ijwi rihambaye, ubuhanga n’inararibonye mu muziki w’Isi, kandi amagambo ye agaragaza ko n’iyo atari kuba mu muziki, yari gukomeza kwitwara neza mu bindi byiciro by’ubuzima.

Tems yahishuye umwuga yari gukora utari umuziki 

Tems yari kuba umwarimu iyo adahirwa mu muziki