Ubwo yari ari mu gitaramo cya ‘Eras tour’ akomeje gukora bizenguruka hiryano hino ku Isi, yakoreye mu gihugu cy’u Bufaransa mu mujyi wa Lyon, yaje gutungurana ubwo yahagarikaga igitaramo kigeze hagati abanza gufasha umufana we.
Ubwo yari arimo kuririmba acuranga na piano, Taylor nibwo yaje kurabukwa umwe mu bafana be utari umeze neza, asa n’ufite ububabare.
Akimubona nibwo yahise ahagarika kuririmba, abanza kumubaza niba yaba akeneye ubufasha, undi amubwira ko abukeneye.
Tyaylor Swift yahise asaba abashinzwe umutekano bari hafi aho muri iyo nyubako ko bagera aho uwo mufana ari baka banza bakita kuri uwo muntu.
Si inshuro ya mbere uyu muhanzikazi akoze igikorwa nk’iki kuko ibi aherutse no kubikora mu mijyi itandukanye nka Madrid, Spain, Lisbon, Protugal, Stockholm ndetse na Sweden, ari byo bituma abafana bakomeza kwitabira ibitaramo bye ku bwinshi, bitewe n’ukuntu yita ku bafana be cyane.
