Umugore witwa Aileen Lopera, uzwi cyane nka Lord Gisselle, aravuga ko Diggs ari se w’umwana w’umukobwa we yise Charliee Harper Diggs-Lopera, wavutse muri Mata 2025.
Lopera yagejeje ikirego mu rukiko mu Ukuboza 2024, asaba ko Diggs yemerwa nk’umubyeyi wemewe bityo agatanga amafaranga yose ajyanye n’ibibazo by’inda, ibitaro byo kubyaramo ndetse n’aya avoka.
Mu butumwa bwatanzwe n’umunyamategeko we, Tamar Arminak, Lopera yavuze ko yizeye ko umunsi umwe Diggs azemera akanita ku mwana.
Gusa Diggs yahakanye ibyo byose asaba isuzuma rya DNA kugira ngo hamenyekane ukuri. Urukiko ngo rwategetse ko iryo suzuma rikorwa muri Nyakanga 2025, ariko ibisubizo ntibiratangazwa.
Icyakora Diggs yavuze ko bigaragara ko ari wateye inda, azaharanira uburenganzira bwo kurera umwana ku buryo bungana n’ubwa nyina, ndetse akanatanga ibyangombwa byose umukobwa akeneye.
Iyi nkuru iri kuvugisha benshi kuko yagaragaye mu gihe kimwe n’amakuru y’uko Cardi B atwite, ibintu byakuruye impaka nyinshi mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.
Stefon Diggs mu nkiko ashinjwa guhakana umwana
Stefon Diggs yasabye ko hafatwa DNA ukuri kukamenyekana
