Shah Rukh Khan yakoze amateka yiyunga ku barimo Taylor Swift na Rihanna

Shah Rukh Khan yakoze amateka yiyunga ku barimo Taylor Swift na Rihanna

 Oct 2, 2025 - 17:46

Icyamamare akaba n'umukinnyi wa filime mu Buhinde, Shah Rukh Khan, yinjiye bwa mbere ku rutonde rw’abaherwe ku isi batunze miliyari ku isi, akaba umwe mu bakinnyi ba filime batunze amafaranga menshi kurusha abandi.

Nk’uko bigaragazwa na Hurun India Rich List 2025, umutungo wa Shah Rukh Khan, w’imyaka 59, ubarirwa kuri miliyari 1.4 z’amadolari ya Amerika. Ibi byatumye ashyirwa mu cyiciro kimwe n’ibyamamare mpuzamahanga nka Arnold Schwarzenegger, Rihanna, Tiger Woods, ndetse na Taylor Swift, umuririmbyi ufite umutungo ugera kuri miliyari 1.6 z’amadolari nk’uko ikinyamakuru Forbes kibitangaza.

Si Shah Rukh Khan gusa, kuko no muri Bollywood hari abandi bakinnyi b’ikirangirire basanze ku rutonde rw’abaherwe, barimo Juhi Chawla, Hrithik Roshan, ndetse na Amitabh Bachchan.

Uyu ni undi muhigo mushya kuri Shah Rukh Khan, uzwi cyane nka “King Khan”, akaba amaze imyaka irenga 30 ari umwe mu nkingi za mwamba za sinema y’u Buhinde no ku rwego mpuzamahanga.

Shah Rukh Khan yinjiye ku rutonde rw'ibyamamare bitunze miliyari y'amadorari 

Shah Rukh Khan akomeje gutwara ku bitugu uruganda rwa sinema mu Buhinde