Nyuma y’igihe Teta Sandra yishyingiye mu gihugu cya Uganda, yahishuye ko ubu we n’umugano we Weasel Manizo bageze kure imyiteguro y’ubukwe bwabo bugomba kuzabera mu Rwanda, ndetse ahamya ko impapuro z’ubutumire zizajya hanze vuba.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ryo muri Uganda, yavuze ko hari imihango yari kuzabera muri Uganda ariko bahisemo ko umuhango wo gusaba no gukwa ugomba kuzabera mu Rwanda kuko ariho ababyeyi be batuye ndetse akaba ari n’umuco we.
Ati “Hari imihango myinshi yabera hano, ariko ibijyanye no gusaba no gukwa bigomba kubera mu Rwanda kuko ariho ababyeyi banjye bari.”
Hashize imyaka ibiri babuteguje
Muri Gicurasi 2022, mu kiganiro Weasel yagiranye na ‘Spark Tv’ yo muri Uganda, yatangaje ko afite gahunda yo kuza mu Rwanda kugira ngo aze asabe anakwe umugore we babane mu buryo bwemewe n’imiryango.
Muri uyu mwaka wa 2022 kandi nibwo haje kuvuka inkuru zavuaga ko Teta Sandra akubitwa na Weasel mu buryo bukabije ndetse n’amafoto yagiye hanze gusa aba bombi bakabihakana.
Muri icyo gihe Teta Sandra yaje kugaruka mu Rwanda aho byavugwaga ko ahunze inkoni yakubitwaga na Weasel, gusa muri iyo minsi Weasel aganira na ‘Glaxy FM’ yavuze ko ameranye na Teta ndetse ko ariwe wamwohereje mu Rwanda kugira ngo aruhuke ibyari bimaze iminsi bimuvugwaho ndetse anitegure neza ubukwe bari bafitanye.
Icyakora nubwo nta byinshi yigeze atangaza kuri ubu bukwe, byaje kurangira umwaka wihiritse nta bukwe bubaye.
Mu ntangiriro z’umwaka wa 2023, Weasel Manizo yongeye kugaragara mu isura nshya yiyogosheje imisatsi ye abajijwe n’itangazamakuru icyabimuteye avuga ko yabikoze kugira ngo ashimishe umugore we n’abo mu muryango we kuko yarimo kwitegura kujya kumusaba akanamukwa, nyamara umwaka wongeye kurangira butabaye.
Teta yavuze impamvu bwasubitswe
Nyuma y’uko bwagiye busubikwa kenshi mu bihe bitandukanye, Teta Sandra yavuze ko bari bahugiye mu bindi byinshi birimo gutegura igitaramo ‘Memories of Goodlyfe’ giheruka kuba muri Kanama 2024.
Yashimangiye ko nyuma y’uko icyo gitaramo kirangiye, ubu icyo bashyize imbere ari ubukwe bwabo ndetse ko bidatinze abantu bamenya amatariki buzaberaho.
Ati “Twari dufite byinshi twagombaga gutunganya. Weasel yari afite kuririmba mu gitaramo, n’ubwo kitarangiye neza iyo ntabwo ari impamvu yo kwitwaza. Ariko ubu imyiteguro irarimbanije, vuba bidatinze buzaba. Ubutumire buzajya hanze hanze.”
Teta Sandra na Weasel Manizo bageze kure imyiteguro y'ubukwe bwabo
