Kuri uyu wa 14 Ugushyingo 2024, Urukiko rw'Ibanze rwa Nyamata mu Karere ka Bugesera rwaburanishije urubanza rwa Rurangirwa Wilson wamamaye nk'umupfumu Salongo, aho akurikiranweho ibyaha birimo ikiyezandonke.
Umushinjacyaha bwasobanuye ko Salongo yarezwe n'abantu basaga 13 ndetse abandi baracyazana ibirego aho akurikiranweo ibyaha birimo: kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, gukoresha inyandiko mpimbano no kwiyitirira urwego rw’umwuga.
Impamyabushobozi, impamyabumenyi cyangwa ubushobozi buhabwa umuntu wujuje ibyangombwa, icyaha cy’iyezandonke, ifungiranwa ry’umuntu bitemewe n’amategeko no kudasobanura inkomoko y’umutungo.
Ubushinjacyaha bwasabye ko Salongo afungwa iminsi 30 y'agateganyo kuko ibyaha akurikiranyweho bihabwa igifungo cy'imyaka irenze ibiri.
Ubushinjacyaha bwongeyeho ko iperereza rigikomeje bitewe nuko hari abantu bari kwiyongera mu gutanga ibirego ku Bugenzacyaha ndetse ko aramutse ahawe iminsi 30 y'agateganyo byakoroha kumubona ndetse ntatere ubwoba abakomeje gutanga ibirego.
Mu kwiregura, Salongo yavuze ko yahawe icyangombwa n'urugaga rw'abavuzi gakondo nubwo rutakibaho ariko yacyeretse Urukiko.
Yavuze ko avura uburozi kandi ko ibyo adakwiriye kubifungirwa. Kuba byaravuzwe ko agendera ku mazi, no ku rutaro ibyo bidasobanura kuvura.
Ku cyaha cy'iyezandonke yabwiye Urukiko ko ari hafi kuzuza imyaka 50 y'amavuko bityo akaba yariteje imbere akagura ubutaka, amazu n'ibindi abikesha amafaranga yakuye mu mitungo yagurishije muri Uganda.
Yongeyeho ko afite ubucuruzi muri Uganda bwo gukora capati n'amandazi bityo buri kwezi ahabwa amafaranga yavuyemo.
Ku cyaha cyo kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya yabwiye Urukiko ko abantu baza kwivuza ku bushake nta muntu yahamagaye bityo asanga nta mpamvu yo kumuhamya icyo cyaha.
Icyokora yabwiye Urukiko ko abamureze habayeho kumuhuza nabo yareba koko niba baramuhaye amafaranga akaba yayabasubiza.
Salongo yasabye Urukiko ko akwiriye gufungurwa kuko afite imitungo yatanga nk'ingwate kandi ko afite umuryango akwiriye kwitaho. Yongeyeho ko atazananiza ubutabera igihe cyose bazaba bamukeneye.
Urukiko rwanzuye ko umwanzuro ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo uzasomwa ku itariki 19 Ugushyingo 2024 saa 14h00.
