Rwabuze gica kwa Akon n'umugore we baburana gatanya! Imitungo imwe yaburiwe irengero

Rwabuze gica kwa Akon n'umugore we baburana gatanya! Imitungo imwe yaburiwe irengero

 Oct 13, 2025 - 14:07

Umuhanzi w’icyamamare muri R&B no mu gutunganya umuziki, Akon, ari mu bibazo bikomeye by’amategeko n’imari nyuma y’uko umugore we, Tomeka Thiam, atangije urubanza rwo gusaba gatanya nyuma y’imyaka 29 babana nk'umugano n'umugore, icyakora ngo birashya bishyire ibya Achraf Hakimi .

Nk’uko bitangazwa n’itangazamakuru ryo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Tomeka yasabye urukiko kumuha miliyoni 100 z’amayero (arenga miliyari 168 Rwf) nk’inyungu y’umutungo yagize uruhare mu gushaka mu gihe cy’imyaka hafi 3 y’ishoramari afatanyije n’umugabo we.

Mu iburanisha ryatangiye mu cyumweru gishize, Tomeka yavuze ko Akon atari we wenyine wageze ku butunzi afite uyu munsi, ashimangira ko yagize uruhare mu bikorwa by’ubucuruzi n’ubuhanzi byamufashije kuba umwe mu bahanzi bakomeye muri Afurika no ku isi.

Gusa, amakuru ava mu rukiko aravuga ko Akon afite amadolari ibihumbi 10( arenga miliyoni 16 Rwf) gusa kuri konti ye bwite, mu gihe andi mafaranga menshi bikekwa ko yashyizwe mu izina rya nyina, ibintu byateye impaka hagati y’impande zombi.

Akon, uzwi cyane kubera indirimbo nka Lonely, Smack That, na Don’t Matter, ntacyo aratangaza ku mugaragaro ku birego ashinjwa. Gusa bamwe mu bakurikiranira hafi ubuzima bwe bavuga ko ibi bishobora kugira ingaruka ku bikorwa bye bya muzika ndetse n’imishinga ye y’iterambere.

Urubanza rurakomeje, kandi byitezwe ko mu minsi iri imbere hazamenyekana byinshi ku by’ukuri ku mutungo wa Akon n’uko gatanya ye ishobora kumugiraho ingaruka.

Umugore wa Akon arifuza guhabwa miliyoni 100 z'amayero 

Kuri konti za banki za Akon hariho amafaranga aterbze ibihumbi 10 by'amadorari