Rurageretse hagati ya Mc Kats na Eddy Kenzo bapfa Fille Mutoni

Rurageretse hagati ya Mc Kats na Eddy Kenzo bapfa Fille Mutoni

 Jan 10, 2026 - 14:44

Umuhanzi akaba n'umuyobozi w'ihuriro ry'abahanzi muri Uganda, Eddy Kenzo yasubije umunyamakuru MC Kats uherutse kumushinja gutererana umuhanzikazi wabo wahoze ari umugore we, Fille Mutoni kuri ubu uri mu bitaro.

Ku munsi w'ejo nibwo MC Kats yashyize hanze amashusho agaragaza ko umuhanzikazi Fille Mutoni yajyanwe kwa muganga, ndetse agaragaza ko ubuzima bwe buri mu kaga.

Ni amashusho yaherekejwe n'ubutumwa yanditse yikoma Eddy Kenzo n'ihuriro ry'abahanzi ayoboye rya Uganda National Musician Federation (UNMF), abashinja gutererana Fille Mutoni urembye.

Yavuze ko iryo huriro ryari ryemereye Fille Mutoni miliyoni 15 z'amashiringi ya Uganda kugira ngo azabashe kwiyitaho, ndetse na MC Kats bamwemerera miliyoni 10 z'amashiringi ya Uganda, ariko byarangiye bababeshye ntibayabaha.

Agitangaza ubu butumwa, abantu ku mbuga nkoranyambaga batangiye kwikoma Eddy Kenzo bamushinja ubuhemu ndetse bamusaba ko yakwishyura ayo mafaranga Fille Mutoni akabona uko yivuza.

Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru, Eddy Kenzo yahakanye ibyo MC Kats yavuze, ashimangira ko yaba we cyangwa ihuriro batigeze batangaza ko bazatanga ayo mafaranga.

Yavuze ko mu minsi ishize ari bwo Fille Mutoni yabegereye atameze neza, bamufasha kujyanwa mu Kigo Ngororamuco kwivuza ibiyobyabwenge ndetse avuyeyo bamukorera ibirori byo kumwakira.

Ati "Nibwo bwa mbere mbyumvise. Icyo nzi ni uko Fille yatwegereye atameze neza, ihuriro rimufasha kujya kwivuza. Nyuma twamujyanye mu Kigo Ngororamuco, tumugarura nyuma ubwo yari ameze neza."

Yakomeje avuga ko nyuma y'icyo gihe yavuye mu biganza byabo atangira kwigenga, atangira kumenya ubuzima bwe nk'undi muntu wese.

Eddy Kenzo yashimangiye ko ihuriro ridashobora gukemura ibibazo byose, ahubwo icyo bakora ni ubwunganizi.

MC Kats yikomye Eddy Kenzo n'ihuririo ayobora

Eddy Kenzo yahakanye ibyo kwemerera amafaranga MC Kats na Fille Mutoni

Fille Mutoni yajyanwe kwa muganga nyuma yo kongera kunywa ibiyobyabwenge