Rumaga yatumye Minisitiri Utumatwishima anyuza akanyafu ku rubyiruko

Rumaga yatumye Minisitiri Utumatwishima anyuza akanyafu ku rubyiruko

 Mar 20, 2026 - 19:31

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi mu Rwanda, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdllah yahamagariye urubyiruko guhanga udushya nyuma yo kunyurwa n’iserukiramuco ryiswe Siga Art Festival ryateguwe n'umusizi Rumaga.

Yabitangaje nyuma y'ibitaramo bibanziriza iri serukiramuco byabereye mu Karere ka Huye, aho yagaragaje ko yishimiye ubwitabire n’ubuhanga byagaragajwe n’urubyiruko.

Minisitiri yashimangiye ko ibikorwa nk’ibi ari ingenzi mu guteza imbere impano z’urubyiruko no kubafasha kwigira, abasaba kudatinya gutangiza imishinga mishya ifite intego yo guteza imbere igihugu.

Yagize ati: mubuhanzi n’ubushobozi bwo guhanga,byose muzajya mutekereza bigamije kubateza imbere haba mu bumenyi cyangwa mu bukungu, igihugu kizabaherekeza.”

Yakomeje asaba urubyiruko gukoresha neza amahirwe rufite, arwibutsa ko Leta y’u Rwanda ihora yiteguye kurushyigikira mu mishinga iruteza imbere.

Siga Art Festival ni iserukiramuco ry’ubuhanzi ryateguwe n’umusizi Junior Rumaga, rifite intego yo kumenyekanisha no guteza imbere umuco n’ubuhanzi mu Rwanda, binyuze mu guha urubuga abahanzi batandukanye.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien