Ross Kana yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga

Ross Kana yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga

 Dec 22, 2024 - 12:53

Ross Kana yongeye guteza impagarara ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y’uko ari we wabashije kwemera gutanga amafaranga menshi yo kugura album ya Bruce Melodie mu bantu bose bari bitabiriye igitaramo cyo kuyibumvisha cyabaye mu ijoro ryakeye.

Mu ijoro ryakeye nibwo mu nyubako ya Kigali Universe hari hateraniye abantu basaga 500 bari bambaye imyambaro yiganjemo ibara ry’umukara, aho bari baje gusogongera kuri album ya Bruce Melodie yise ‘Colorful Generation’ izajya hanze tariki 17 Mutarama 2025.

Ubwo Bruce Melodie yari amaze kubasogongeza kuri iyi album abaririmbiye zimwe mu ndirimbo ziyiriho ndetse no kubasobanurira bimwe mu byo abantu bari bayifitiyeho amatsiko, nibwo bamwe mu banyuzwe nayo ndetse n’abifuje gushyigikira Bruce Melodie batangiye guhiga amafaranga bazayigura.

 Abantu icumi barimo Minisitiri Nduhungirehe, Mushyoma Joseph, Ross Kana, Munyakazi Sadate, Rutayisire Eric, Dj Traum, Shizzo, Skol, Babo na Emile nibo babashije kugura iyi album amafaranga angana na miliyoni 26, 182, 400 Rwf.

Muri aba bose Ross Kana niwe wemeye kuzagura iyi album amafaranga menshi angana na Miliyoni 10 Rwf,  ayakuye mu mufuka we bitewe n’uko yakuze afana Bruce Melodie cyane,

Mu magambo Ross Kana yavuze ubwo yemeraga kuzatanga aya mafaranga yagize ati “Kuri mukuru wanjye rero, kubera ukuntu nakuze mufana iyi album ngiye kuyigura miliyoni 10 Rwf.”

Ibi byatumye abantu bacika ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko aka ari agakino kateguwe kugira ngo ‘batwike’, ndetse bamwe ntibatinya kuvuga ko izi miliyoni zose Ross Kana ashobora kuba atarazikozaho intoki ari imbumbe.

Abandi batanze amafaranga menshi ni Munyakazi Sadate na Rutayisire Eric aho buri wese yatanze miliyoni 5 Rwf, Minisitiri Nduhungirehe watanze miliyoni 1 Rwf, Mushyoma watanze miliyoni 1Rwf, na Babo watanze miliyoni 1 Rwf.

Miliyoni 10 Rwf Ross Kana yatanze zavugishije benshi