Richard Batista: Umugabo wasabye impyiko y’umugore we mu rubanza rwa gatanya

Richard Batista: Umugabo wasabye impyiko y’umugore we mu rubanza rwa gatanya

 Sep 10, 2025 - 15:13

Umugabo witwa Richard Batista, umuganga w’inzobere mu kubaga wo muri Long Island, yakoze igikorwa cy’urukundo gikomeye atanga impyiko ye kugira ngo akize ubuzima bw’umugore we, Dawnell, wari wagize ikibazo cy’impyiko ebyiri yari yarahawe mbere, gusa inkuru tiyarangiye neza.

Nyuma y’imyaka mike gusa, ubwo urushako rwabo rwari rumaze gucikamo ibice, Dawnell yasabye gatanya maze Batista atungura isi yose asaba urukiko ko rwamusubiza impyiko ye cyangwa akishyurwa miliyoni 1.5 z’amadolari.

Ariko urukiko rwamaganye ubwo busabe, rusobanura ko impyiko imaze guterwa mu wundi muntu iba ibaye impano bityo ikaba umutungo wemewe n’uwayakiriye. Abahanga mu ndangagaciro z’ubuvuzi na bo bagaragaje ko ari ikosa rihanwa n’amategeko kugurisha cyangwa gucuruza ibice by’umubiri, bituma icyo kirego kitagira ishingiro ndetse n’uburyo bwo kugishyira mu bikorwa.

Iyi nkuru yakomeje kuvugisha benshi, bamwe bibaza aho urugero rw’urukundo rugera, abandi bakibaza niba impano nk’izi zaba zitagomba kugira amategeko azisobanura mu buryo bweruye.