Rema yahishuye uko agobokwa n'itabi ku rubyiniro

Rema yahishuye uko agobokwa n'itabi ku rubyiniro

 Feb 26, 2026 - 11:50

Umuhanzi wo muri Nigeria, Rema yatangaje ku mugaragaro uko yitegura mbere yo kujya ku rubyiniro, ashimangira ko nubwo afite impano n’icyizere, hari imigenzo yihariye akora imufasha kwinjira neza mu mwuka w’igitaramo harimo no kunywa itabi.

Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru Dazed cyabereye i Milan, Rema yavuze ko mbere yo kuririmba anywa ka tequila, akanywa itabi, akanasenga.

Yagize ati: “Mpfata Tequila nke, itabi rike, gusenga, kwihuza n’abo dukorana no kureba ko buri kintu cyose kiri ku murongo.”

Rema yagaragaje ko kuririmba ku rubyiniro bimusaba imbaraga nyinshi kurusha kwerekana imideli kandi ko gushyushya, no gukomeza guha imbaraga abafana ari ibintu bisaba imyiteguro ikomeye.

Ku bijyanye n’umuziki umuha ihumure muri iyi minsi, Rema yavuze ko ari kumva cyane indirimbo z’umuco zo muri Sudani zicurangwa live, agaragaza ko akunda kwagura imyumvire ye no kwiyungura ubumenyi ku mico itandukanye.

Nubwo yemera ko kunywa itabi ari bibi avugako bimufasha gutinyuka no gutanga ibirori byuzuye kubafana be kandi nawe akumva yishimye kuri stage.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien