Mu gihe akomeje urugendo rwe mu bihugu bitandukanye, umuhanzi Rayvanny ubwo yari muri Afurika y’Epfo yahuye n’umuhanzi ukomoka muri Nigeria, Davido, aho bivugwa ko bombi bari mu gihugu ku mpamvu z’akazi.
Abinyujije ku rubuga rwa Instagram, yasangije abakunzi be amashusho arimo kuganira na Davido bishimanye, aho bashoboye no guhana nimero.
Rayvanny na Davido nyuma yo guhurira muri Afurika y'Epfo baciye amarenga yo gukorana indirimbo
Icyakora, guhura kwabo kwatumye benshi batekereza ko bombi bashobora no gukorana indirimbo, nyuma y’uko nureberera inyungu za Rayvanny, Ukboy, yasangije abakunzi ifoto ari muri studio maze akandika ati:”Ntituzabyinana na Davido?”.