Rayvanny yishimiye guhura na Davido

Rayvanny yishimiye guhura na Davido

 Mar 29, 2024 - 13:46

Abahanzi babiri, Davido na Rayvanny bari mu njyendo z'akazi, bahuriye muri Afurika y'Epfo baraganira, ibintu byatumye benshi batekereza ko abo bahanzi bombi bashobora gukorana indirimbo.

Mu gihe akomeje urugendo rwe mu bihugu bitandukanye, umuhanzi Rayvanny ubwo yari muri Afurika y’Epfo yahuye n’umuhanzi ukomoka muri Nigeria, Davido, aho bivugwa ko bombi bari mu gihugu ku mpamvu z’akazi.

Abinyujije ku rubuga rwa Instagram, yasangije abakunzi be amashusho arimo kuganira  na Davido bishimanye, aho bashoboye no guhana nimero.

Rayvanny na Davido nyuma yo guhurira muri Afurika y'Epfo baciye amarenga yo gukorana indirimbo 

Icyakora, guhura kwabo kwatumye benshi batekereza ko bombi bashobora no gukorana indirimbo, nyuma y’uko nureberera inyungu za Rayvanny, Ukboy, yasangije abakunzi ifoto ari muri studio maze akandika ati:”Ntituzabyinana na Davido?”.