Nubwo amashusho yayo ku mugaragaro ari kuri YouTube afite abarenga miliyoni 42 gusa, imbaraga zaturutse kuri video ngufi (shorts) zisaga ibihumbi 160, kumvwa kuri YouTube Music ndetse n’amashusho yagiye shyirwaho n’abafana byagize uruhare rukomeye mu kuyigeza kuri uru rwego.
Mu butumwa yanyujije kuri Instagram ye, Rayvanny yashimangiye ko icyubahiro kitagomba kwingigirwa, ahubwo gihabwa umuntu bitewe n’umuhate we n’intego afite. Yagize ati:“Byari inzozi zanjye kubona indirimbo igeze kuri miliyari, none isezerano ry’Imana ribaye impamo.”
Yakomeje avuga ko nta muntu ushobora kumusubiza inyuma kuko imbaraga ze zishingiye ku rukundo rw’Imana. Yiyise “Only One Chui”, yongeraho ko ibi ari intangiriro y’intsinzi zikomeye kurushaho ku rwego mpuzamahanga, abicishije mu mvugo ye izwi cyane, #GlobalWay.
Ibi bisize Rayvanny mu ruhando rw’abahanzi b’abanyafurika bake bageze kuri uru rwego rukomeye ku isi, bikaba ari ishema rikomeye ku muziki wa Afurika y’Iburasirazuba.
Rayvanny akomeje kwandika amateka
Indirimbo ya Rayvanny imaze kurebwa n'abarenga miliyari kuri YouTube Music
