Prince Harry yateye utwatsi ibyo gutandukana na Meghan Markle

Prince Harry yateye utwatsi ibyo gutandukana na Meghan Markle

 Dec 5, 2024 - 12:38

Mu gihe byari bimaze iminsi bivugwa ko kwa Prince Harry n'umugore we Meghan Markle ziri kurara zishya ndetse bigeze no ku rwego rwo gusaba gatanya, iki gikomangoma cyabihakanye kivuye inyuma, kivuga ko ari ibihuha byambaye ubusa.

Ku wa Gatatu, mu kiganiro ‘The New York Times 2024 DealBoo’ Prince Harry yahakanye ibihuha bivuga ko urushako rwe na Meghan Markle ruri mu mazi abira, nyuma yuko bombi bitabiriye ibirori bitandukanye ntaw’uherekeje undi.

Harry yagize ati: “Twavuzweho ko twaguze cyangwa twimutse inshuro 10 cyangwa 12. Byavuzwe kenshi ko twatandukanye, ariko mu byukuri, siko bimeze.”

Prince Harry yasoje avuga ko ibyo bihuha ari bibi cyane kandi yibaza byinshi ku babikwirakwiza.

Harry na Meghan bashakanye mu 2018, baamaze iminsi bavugisha benshi kubera uburyo nta n’umwe ukijyana n’undi mu birori. Icyakora, Harry yashimangiye ko urushako rwabo rugikomeye, n’ubwo hakunze kuvugwaho ibihuha byinshi.

Bombi kandi kugeza ubu bafitanye abana babiri, Archie w’imyaka 5 na Lilibet w’imyaka 3.