Iki gikorwa cyabereye ahitwa Hyde Park i London mu Bwongereza, mbere y'uko Pitbull ataramira abakunzi b'umuziki bari bitabiriye iserukiramuco rya British Summer Time (BST).
Abafana ibihumbi 22,141 ni bo babyitabiriye aho ahanini bagiye babifashwamo n’ingofero zatumaga basa naho bogoshe uruhara, bigatuma bigana isura Pitbull akunze kugaragaramo, ndetse abenshi bari bambaye amakote n'amapantaro amadarubindi y'umukara ndetse n'ubwanwa bw'umukara bwometse, mu kugaragaza isura y'uyu muhanzi wo muri America.
Nyuma yo guhabwa icyemezo cya Guinness World Records, Pitbull w'imyaka 45 y'amavuko yagaragaje ibyishimo byinshi, ashimira iyo mbaga yamufashije guca ako gahigo kaciye ibintu.
Yagize ati: "Twanditse amateka mashya. Murakoze London, murakoze bafana, murakoze Hyde Park, kandi murakoze mwese mwambaye nk'abogoshe."
Mu myaka yashize, byari bimaze kuba umuco ko abafana b'uyu muhanzi bitabira ibitaramo bye bambaye imyambaro n'ibikoresho bituma basa na we, ibintu byongeye kugaragara muri iki gitaramo.
Pitbull ni we muntu wa mbere ushyizeho aka gahigo imbere y'abagenzuzi ba Guinness World Records, dore ko nta kandi gahigo kari karigeze kabaho gafitanye isano cyangwa gasa n'ake.
Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
