Perezida Zelensky ari kwicinya icyara

Perezida Zelensky ari kwicinya icyara

 Aug 5, 2024 - 12:29

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskyy n'abandi bayobozi bakuru mu gihugu bari mu kanyamuneza ko indege za f-16 bakomeje gutegereza zatangiye kuguruka mu kirere cyabo.

Kuri iki Cyumweru tariki ya 04 Kanama 2024, Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskyy yemeje ko indege za f-16 zatangiye gukoreshwa mu ntambara bahanganyemo n'u Burusiya.

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Ukraine, Oleksandr Syrskyi yishimiye ko izo ndege zahageze kandi ashimira Perezida n’abandi bayobozi kuba barakoze ibishoboka zikahagera.

Izi ndege zikorwa n'Abanyamerika, Ukraine ikaba yarakomeje kuzisaba cyane kuko yizera ko ari zo zizahindura ibintu ku mirongo y'urugamba, nubwo u Burusiya buvuga ko bazazisenya nk'uko basenye ibindi bitwaro bahawe.

Magingo aya intambara ihanganishije u Burusiya na Ukraine, igeze ku munsi wa 892, aho ingabo z'u Burusiya zikomeje gutera intambwe mu burasirazuba bwa Ukraine cyane mu bice bya Donesky na Kharkiv.

Mu gihe iyi ntambara iri kurwanwa mu mwaka Gatatu, Perezida Zelensky akaba atangaza ko yiteguye ibiganiro by'amahoro n'u Burusiya, ndetse avuga ko mu biganiro biteganyijwe mu Ukwakira 2024 u Burusiya buzahabwa ubutumire.

Icyakora nubwo Ukraine yemeza ko yiteguye kujya mu biganiro by'amahoro, ariko impande zombi ziracyaheza inguni, nk'aho Ukraine ivuga ko u Burusiya bugomba kuvana ingabo mu gihugu cyabo bakabona gutangira ibiganiro, nyamara u Burusiya nabwo buvuga ko ibyo butabikora.