Infantino yavuze ko Zambia ari igihugu gifite urukundo n’ubwitange bukomeye ku mupira w’amaguru, anashimangira ko yabyiboneye ubwo yasuraga icyo gihugu mu mwaka ushize. Yavuze ko iyo nama yari amahirwe yo kongera kugaragaza ko FIFA izakomeza gushyigikira ibikorwa by’iterambere ry’umupira muri Zambia binyuze muri gahunda zitandukanye.
Mu biganiro bagiranye, barebeye hamwe uburyo bushya bwo gukoresha inkunga zitangwa binyuze muri gahunda ya FIFA Forward, mu kongerera ubushobozi ibikorwa bya ruhago haba mu rwego rw’abato, ab’abagore n’abakuru.
Perezida Infantino yanashimye imikoranire myiza ya FAZ na gahunda ya Football For Schools, umushinga wa FIFA ugamije kugeza umupira mu mashuri no kuwufatanya n’uburezi, ibintu yavuze ko ari ingenzi mu kuzamura impano z’abana no kubatoza indangagaciro nziza.
Yasoje ashimira Perezida Keith Mapenzi Mweemba ku buryo yitanga mu guteza imbere umupira w’amaguru, anamusabira intsinzi ku rugendo rukomeye ikipe y’igihugu y’abagabo ya Zambia yatangiye mu gushaka itike y’Igikombe cy’isi kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique mu 2026.
Yagize ati:“Zambia ifite umwihariko mu mupira w’amaguru. FIFA izakomeza kuba umufatanyabikorwa w’ingenzi kugira ngo ubukaka bw’uyu mukino bugere ku rwego rwo hejuru. Nishimiye kuganira na Perezida Mweemba, kandi nizeye ko ubuyobozi bwe buzazana impinduka zigaragara.”
Iyi nama yabaye mu gihe Zambia ikomeje kwiyubaka mu rwego rwa ruhago, haba mu mikino y’abagabo, iy’abagore ndetse n’iy’abato, bikaba byitezwe ko ubufatanye na FIFA buzatanga umusaruro mwiza mu bihe biri imbere.
Perezida wa FIFA, yashimiye Zambia ubushake igaragaza mu guteza imbere umupira w'amaguru
