Kylian Mbappe yarasetse imbavu ziramurya yumvise ubusabe bwa Spiderman

Kylian Mbappe yarasetse imbavu ziramurya yumvise ubusabe bwa Spiderman

 Dec 14, 2021 - 13:37

Kylian Mbappe yasabwe na Tom Holland ukina Spiderman kujya muri Tottenham Hotspurs mu mpeshyi ya 2022.

Kylian Mbappe ari kugana ku musozo w'amasezerano ye mu ikipe ya PSG dore ko ayo masezerano azarangira mu mpeshyi ya 2022.

Uyu musore uvugwa mu makipe atandukanye arangajwe imbere na Real Madrid, kuri iyi nshuro yakiriye ubusabe bwo kujya mu ikipe abenshi babona ko bidashoboka ko yajyamo.

Umusore w'imyaka 25, akaba umwongereza ukina filime witwa Tom Holland wakinnye firime izwi cyane nka Spiderman yamusabye ko yazajya mu ikipe ya Tottenham yo mu Bwongereza.

Byitezwe na benshi ko mu kwezi kwa mbere kwa 2022, ubwo Kylian Mbappe azaba asigaje amezi atandatu ku masezerano ye, ashobora kuzatangira kuvugana na Real Madrid neza.

Tom Holland yatangaje ko mu birori byo gutanga Ballon d'or ya 2021 aribwo yegereye Kylian Mbappe akamusaba kujya muri Tottenham ubwo azaba asoje amasezerano ariko Mbappe akamuseka cyane.

Tom Holland aganira na LADbible yagize ati:"Twagiye mu birori bya Ballon d'or ku wundi munsi mpura na Messi, byari bitangaje.

"Nahuye na Mbappe ndamubwira nti'Ni byiza guhura nawe', ni umugwaneza.Ubundi ndamubwira nti'Ukwiye kuza muri Tottenham',ubundi araturika araseka."

Kylian Mbappe yagaragaye mu mashusho abwira Tom Holland ko bisa n'ibidashoboka ko yajya muri Tottenham ariko ko afite gufata umwanzuro ku hazaza he.

Tom Holland asanzwe ari umufana ukomeye w'iyi kipe ya Tottenham Hotspurs ariko ibyo yasabye Kylian Mbappe ntibyakiriwe neza n'uyu Mufaransa ahubwo byaramusekeje.

Abakunzi ba ruhago ku isi yose bose barindiriye kureba ko Kylian Mbappe azerekeza mu ikipe ya Real Madrid nk'uko byitezwe na benshi cyangwa azahindura ibitekerezo akaguma muri PSG cyangwa se akaba yajya ahandi.

Tom Holland yahuye na Kylian Mbappe(Image:L'Equipe)

Tom Holland mu rwambariro rwa PSG(Net-photo)