Pep Guardiola yasabye imbabazi John Stones

Pep Guardiola yasabye imbabazi John Stones

 Jul 1, 2025 - 20:25

Umutoza wa Manchester City, Pep Guardiola, yasabye imbabazi ku mugaragaro myugariro John Stones nyuma yo kutamukoresha na rimwe mu mikino ya FIFA Club World Cup, aho ikipe ye yasezerewe na Al Hilal yo muri Arabia Saudite mu mukino w’igitangaza warangiye ari ibitego 4-3.

Ikipe ya Al Hilal, iyobowe n’umutoza w’Umutariyani Simone Inzaghi wahoze atoza Inter Milan, ifite abakinnyi b’abahanga barimo umunyezamu Bono, Joao Cancelo wigeze gukinira City, Kalidou Koulibaly wahoze muri Chelsea, na rutahizamu Malcom.

Manchester City yatangiye umukino neza ibifashijwemo na Bernardo Silva watsinze igitego cyatumye igice cya mbere kirangira ari 1-0. Ariko Al Hilal yahinduye umukino mu minota ya mbere y’igice cya kabiri, inarushaho gukomeza gutsinda nubwo Haaland na Phil Foden bagiye bayishyiramo ibitego byo kunganya. Mu minota y’inyongera, Al Hilal ni yo yatsinze igitego cy’intsinzi binyuze kuri Marcos Leonardo.

Nyuma y’uyu mukino, Pep Guardiola yavuze ko hari abakinnyi batari bameze neza ku buryo babasha gukina, anatangaza impungenge ku kuri Rodri, umukinnyi ukomeye w’iyi kipe.

Yagize ati:“Rodri yari ameze neza atangira, ariko nyuma yaje gutaka ikibazo ku mubiri we. Turacyafite abakinnyi benshi bacyugarijwe n’ibibazo by’imvune, dukeneye igihe cyo kubagarura neza,” Guardiola yabwiye itangazamakuru.

Gusa icyavuzwe cyane ni ukwicuza kwe kubera ko atahaye umwanya John Stones, nubwo uyu myugariro yari amaze igihe yitwara neza mu myitozo nyuma yo kuva mu mvune.

Yagize ati:“Ndasaba imbabazi John Stones kuba ntaramuhaye iminota yo gukina. Umukino wari urimo imbaraga nyinshi cyane, kandi nyuma y’amezi ane cyangwa atanu adakina, sinashakaga kumushyiramo ngo ngire ibyo ntakaza.

Ahazaza ha John Stones muri Manchester City hakomeje kuba urujijo, cyane cyane kubera ibibazo by’imvune bimaze imyaka ibiri bimubuza kuboneka ku rwego rwo hejuru. Nta makipe menshi aramugaragariza ubushake muri iki gihe cy’igura n’igurisha ry’abakinnyi, ariko birashoboka ko mu gihe andi makipe azaba arimo gutunganya abakinnyi bayo, bashobora gutangira kumwifuza.

Manchester City izaseruka muri shampiyona ku wa Gatandatu tariki ya 16 Kanama 2025 mu mukino wa mbere wa Premier League izahuramo na Wolverhampton Wanderers kuri sitade ya Molineux. Kugeza ubu, nta mukino n’umwe wa gicuti uteganyijwe mbere y’uyu munsi.

John Stones ntabwo yigeze akina umukino n'umwe mu gikombe cy'isi 

Pep Guardiola yasabye imbabazi John Stones ku ataramukinishije mu gikombe cy'isi