Papua New Guinea: Abagore bica intoki nk'ikimenyetso cy'agahinda ko gupfusha abagabo

Papua New Guinea: Abagore bica intoki nk'ikimenyetso cy'agahinda ko gupfusha abagabo

 Dec 24, 2024 - 20:44

Benshi bacitse ururondogoro kubera umuco wo muri Papua New Guinea ahaba umwe mu migenzo itangaje ku isi ukorwa n’abantu bo mu bwoko bwa Huli aho abagore bica intoki nk'ikimenyetso cy'akababaro iyo babuze ababo.

Kurambi bishoboza kubona byinshi, ni ko abahanga bavuze. Iyi mvugo ijyanye n'imigenzo yo muri Papua New Guinea aho ahaba umwe mu migenzo itangaje ku isi ukorwa n’abantu bo mu bwoko bwa Huli aho abagore bica intoki nk'ikimenyetso cy'akababaro iyo babuze ababo.

Muri ubwo bwoko, umuco wo guca intoki ni igice cy’icyunamo, gikorwa n’abagore nk’ikimenyetso cy’umubabaro n’agahinda baba batewe n’urupfu rw’umukunzi wabo.

Nyamara, abagore ni no bonyine baca urutoki kuko bemeza ko aribo bagira ububabare bukabije iyo umuntu apfuye. Mu busanzwe, intoki bazica bakoresheje icyuma cyangwa ikindi kintu gityaye, kandi akenshi usanga ari amano cyangwa intoki z’ikiganza.

Nyamara, uyu mugenzo wanenzwe nabantu benshi mumyaka yashize, cyane cyane kubera ingaruka zubuzima zishobora guterwa no guca intoki, by’umwihariko bakoresheje ibyo nyuma bishobora kubasigamo uburwayi.