Ibi yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro 'This and That', aho yavuze ko wabishaka utabishaka kuba icyamamare bikugira undi muntu utifuazaga kuzaba we, aho utangira gutakaza ubumuntu ndetse ugatangira gushwana na bamwe mu nshuti zawe.
Avuga ko rimwe na rimwe iyo uri nk'umusore, utangira kujarajara mu bakobwa nyamara ubusanzwe atari ibintu byawe ndetse utabishaka ariko ukabikora kuko uri icyamamare, ibi byose ugasanga bigendana no gukora ibindi byaha cyangwa se ibikorwa bigayitse.
Papa Cyangwe avuga ko kandi utangira gutakaza ubumuntu, aho utangira kwihakana nkana abantu musanzwe muziranye babayeho mu buzima bubi, aho uba udashaka ko bamenya ko muziranye ngo bitakwicira izina.
Papa Cyangwe kandi avuga ko umuntu akumbura ubuzima bwo kubaho wisanzuye, aho usanga asigaye agenda yihishe nk'aho hari umuntu arimo ideni, akaba adashobora guca ku kintu yumva ashaka ngo akigure.
Ati "Hari n'igihe ukumbura bwa buzima unyura ku muhanda ugura ibintu ushaka ukirira. Ibaze kujya witsimba kandi nta muntu urimo ideni, ugasanga harashyushye wambaye umupira kandi nta muntu urimo ideni.
"Ibaze kujya wirirwa wihakana abantu bakakubwira 'Ariko uyu muntu si uw'iwanyu ra?', kubera ubuzima abayemo ugahita uvuga uti 'Oya, uwo se noneho bamukuyehe? Barashaka kunyicira izina."
Akomeza avuga ko bituma abantu bamufata uko atari, ugasanga bamutuka ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko adashobora indirimbo nyamara batazi intambara ahoramo na Producer bagira ngo indirimbo iboneke, nyamara yajya hanze abantu bagatangira kuyisebya bavuga ko nta butumwa burimo.
Papa Cyangwe kuri ubu usengera mu idini ry'Abahamya ba Yehova, avuga ko hari igihe kizagera akabatizwa ndetse icyo gihe azaba yemeye gushyira ku ruhande iby'umuziki, atangire ubuzima bushya butarimo ubwamamare.
Papa Cyangwe avuga ko kuba icyamamare bikugira undi muntu utari we
