Nk’uko urubuga rwa ‘Hollywood Unlocked rubitangaza, tariki 14 z’uku kwezi ni bwo abunganizi ba Combs batanze icyifuzo cyo guhagarika ubujurire bwo gutanga iyo ngwate mu rukiko rwa New York.
Combs yatawe muri yombi ku ya 16 Nzeri 2024 i New York muri imwe muri hoteri yo muri uwo mujyi, aho mbere yo gutabwa muri yombi, inzu ye yari yadatswe ndetse bagasangamo amacupa arenga 1000 y’amavuta akoreshwa mu mibonano mpuzabitsina.
Ubu afungiye muri gereza ya ‘Metropolitan Deention’ i Brooklyn, azira ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ndetse no gucuruza abantu, mu gihe urubanza rwe ruzatangira ku ya 5 Gicurasi 2025.
