Nyuma yo gukubitwa na Jake Paul, Mike Tyson agiye guhangana na Floyd Mayweather

Nyuma yo gukubitwa na Jake Paul, Mike Tyson agiye guhangana na Floyd Mayweather

 Sep 7, 2025 - 11:40

Ikirangirire mu mukino w’iteramakofe ku isi, Mike Tyson ufite imyaka 59, yatangaje amakuru meza ku bakunzi b'uwo mukino, aho yavuze ko agiye kongera gusubira mu kibuga mu mukino w’amateka uzamuhuza na Floyd Mayweather wahoze ari uwa mbere ku isi.

Ku wa 4 Nzeri, Tyson abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram yashyize hanze ifoto ye ari kumwe na Mayweather yanditseho amagambo agira ati: “Legend vs Legend, Coming Soon”, cyangwa se ngo “umunyabigwi ku munyabigwi, biraje vuba aha”.

Nyuma y’iri tangazo, ubwo yavuganaga na TMZ, Tyson yavuze ko yatunguwe cyane no kumva Mayweather yemeye kwinjira muri uru rugamba mu buryo bwihuse

Ati:“Ibi ni ibintu ntatekerezaga ko bishoboka, ndetse n’isi yose ntabwo yari ibyiteze. Kugeza n’ubu sinemeranya n’uko Floyd ashaka koko kurwana, kuko bishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima bwe”.

Ku ruhande rwa Mayweather, we yavuze ko afite icyizere gikomeye kandi ko nta bwoba amufitiye.

Ati:“Maze imyaka 30 nkora ibi, kandi nta mukinnyi n’umwe wigeze yangiza ibigwi byanjye. Icyo nkora cyose kiba ari kinini kandi gifite amateka. Ndi uwa mbere mu mwuga w’iteramakofe, kandi uru rugamba ruzaha abafana ibyo bifuza.”

Mike Tyson yasezeye ku iteramakofe mu mwaka wa 2005, ariko yagiye agaruka mu mikino imwe n’imwe, harimo n’uwamuhuje na Jake Paul mu mwaka ushize aho yatsinzwe.

Ku ruhande rwa Mayweather, umukino we wa nyuma wemewe wabaye mu 2017 ubwo yahuraga na Conor McGregor, umukino warebwe n’abantu benshi cyane mu mateka, aho washyizwe ku isonga n’ikinyamakuru TMZ Sports ndetse ukinjiza miliyoni zisaga 4.3 z’amadolari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gusa, binyuze muri “pay-per-view.”

Uyu mukino ugiye guhuza aba bagabo bombi, ufatwa nk’uw’amateka ushobora no kuba umwe mu yakurikiranywe cyane ku isi, ndetse ugaha abakunzi b’iteramakofe ibyishimo bari bamaze igihe bategereje.

Mayweather na Mike Tyson umurwano wabo witezweho gukora amateka

Uru rugamba rwabo byatangajwe ko ruzaba mu mwaka wa 2026.