Nyuma yo kugera ku gahigo ka Yemi Alade yuzuza miliyoni 100 z’abarebye ndirimbo ye ‘Sukari’ ku rubuga rwa YouTube, na none uyu muhanzi Zuchu yakoze andi mateka ku rubuga rwa Boomplay aho ngo yamaze kuzuza miliyoni 300 z’abumvise indirimbo ze kuri urwo rubuga.
Zuchu yahise aba umuhanzi w’umugore umwe rukumbi muri Afurika y’iburasirazuba ubikoze anyuze ku muhanzikazi mugenzi we banakomoka mu gihugu kimwe, Nandy, umaze kumvwa nabagera kuri miliyoni 116 kuri Boomplay.
Icyakora, Zuchu Ako gahigo agafatanyije n’abandi bahanzi b’abagabo bamaze kugera kuri iyi mibare, barimo Diamond, Rayvanny na Harmonize.