Nyuma yo guca agahigo kuri YouTube, Zuchu yakoze andi mateka

Nyuma yo guca agahigo kuri YouTube, Zuchu yakoze andi mateka

 Mar 31, 2024 - 12:22

Nyuma y'iminsi mike umuhanzikazi wo mu gihugu cya Tanzania, Zuchu, aciye gahigo ko kuba ari we muhanzi ufite indirimbo yarebwe cyane muri East Africa, yongeye gukora andi mateka kuri Boomplay.

Nyuma yo kugera ku gahigo ka Yemi Alade yuzuza miliyoni 100 z’abarebye ndirimbo ye ‘Sukari’ ku rubuga rwa YouTube, na none uyu muhanzi Zuchu yakoze andi mateka ku rubuga rwa Boomplay aho ngo yamaze kuzuza miliyoni 300 z’abumvise indirimbo ze kuri urwo rubuga.

Zuchu yahise aba umuhanzi w’umugore umwe rukumbi muri Afurika y’iburasirazuba ubikoze anyuze ku muhanzikazi mugenzi we banakomoka mu gihugu kimwe, Nandy, umaze kumvwa nabagera kuri miliyoni 116 kuri Boomplay.

Icyakora, Zuchu Ako gahigo agafatanyije n’abandi bahanzi b’abagabo bamaze kugera kuri iyi mibare, barimo Diamond, Rayvanny na Harmonize.