Ubwo Justin Beiber n'umugore we bashyiraga hanze amafoto n'amashusho bagaragaza ko bitegura kwibaruka imfura yabo nyuma y'imyaka itandatu babana, ni inkuru yashimishije abantu benshi barimo n'ababyeyi babo bombi baagaraje amarangamutima yabo mu butumwa banyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo.
Mu banditse ubutumwa harimo na Papa wa Hailey, Stephan Baldwin, ashima Imana, abifuriza umugisha ndetse ababwira ko abakunda. Akimara kwandika ubu butumwa, Mama wa Justin Beiber nibwo yaje yandika ubutumwa bwatej urujijo agira ati "Tugiye kubona abana beza."
Ubu butumwa bwaje guteza impagarara n'urujijo mu bantu bibaza niba Hailey yaba atwite impanga, gusa amaze kubona ko byateje urujijo yaje kwandika ubutumwa busobanura ibyo yari yanditse, avuga ko atari ashatse kuvuga ko atwite impanga, ahubwo yavugaga abo bazabyara bose muri rusange.
Yagize ati "Oya, Ntabwo ari impanga...navugaga muri rusange. Nizeye ko bazagira urenze umwe. Bazaba bafite abana beza nibabagira gusa ubu umwe arahagije."
Uyu mubyeyi wa Justin Beiber ni umwe mu bantu bagaragaje ko bishimiye cyane kuba agiye kubona umwuzukuru, nk'uko akomeza kugenda abigaragaza mu mashusho n'ubutumwa agenda anyuza ku mbuga nkoranyambaga ze.

