Mu magambo yuzuye agahinda, Kevin McCall yatangaje ko muri iki gihe abayeho abikesha inkunga y’ibiribwa itangwa na leta (EBT), mu gihe mugenzi we bahoze bakorana, Chris Brown, ari mu rugendo rw’iterambere rudasanzwe mu muziki.
Ni mu gihe ibitaramo bya Chris Brown bizenguruka isi yise “Breezy Bowl Tour” buherutse kwinjiza amafaranga arenga miliyoni 90 z’amadolari.
Kevin yavuze ko Chris Brown amurimo amadeni agera ku bihumbi 25 by'amadorari kubera indirimbo enye (4) yamwandikiye ariko atishyuwe.
Nyuma y’uku kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga, umuraperi Young Thug yagaragaje impuhwe, atangaza ko agiye kumwoherereza ayo mafaranga avuga ko azii neza ko na Chris Brown azamufasha.
Twibuke ko Kevin McCall yahoze ari umuhanzi muri label ya Chris Brown yitwa CBE, aho bakoranye indirimbo zagiye zikundwa nka “Deuces,” “Strip,” na “No Bullshit.”
Ariko mu mwaka wa 2016, McCall yasabye gukurwa muri label ya Chris Brown nyuma yo kutumvikana ku bijyanye n’amasezerano y’ubucuruzi, ndetse banakozanyaho bikomeye.
Aba bombi bakomeje guterana amagambo igihe kirekire, ndetse mu myaka 9 ishize, Chris Brown yigeze gushyira hanze amashusho yerekana inzu n’imodoka zihenze, avuga ko yabiguze akoresheje amafaranga yavanye mu ndirimbo zanditswe na Kevin McCall.
Inkuru ya Kevin McCall yongeye gutuma benshi ku mbuga nkoranyambaga bagaragaza impungenge n’isoni ku buryo impano nk’iyo ishobora gusigara inyuma, mu gihe abandi bavuze ko bizaba isomo ku bahanzi batandukanye mu bijyanye no gusinya amasezerano y’ubucuruzi mu muziki.
Kevin McCall ubukene bumugeze aho atabasha no kubona icyo kurya
Chris Brown yigeze kuba umuntu wa hafi wa Kevin McCall

