Niyo Bosco yaciye amarenga yo kwinjira mu rukundo

Niyo Bosco yaciye amarenga yo kwinjira mu rukundo

 Sep 9, 2025 - 14:01

Umuhanzi Niyo Bosco yongeye gutuma abakunzi be bibaza byinshi nyuma yo kugaragaza amagambo yuzuye urukundo yageneye umukobwa utatangajwe amazina amwifuriza isabukuru nziza y’amavuko.

Mu butumwa bwe, Niyo Bosco yagize ati:“Wavukiye gutuma umutima wange ukunda kandi ndakemwemera. Ntabwo ngukunda gusa, ahubwo nkunda n’urukundo ngukunda… kandi icyo nkugomba ni urukundo nyarwo nemera ko ukwiye…”

Aya magambo asize umunyu yahise ashimangira ibitekerezo by’abakurikira ibikorwa bye, benshi bahita bakeka ko uyu mukobwa yaba ari umukunzi we, nubwo umuhanzi ubwe atigeze abihamya cyangwa ngo atange ibisobanuro birambuye.

Niyo Bosco, umaze kugira izina rikomeye mu muziki nyarwanda, akunze kugaragara mu bihangano bye agaragaza amarangamutima y’urukundo, ibintu bituma n’ubuzima bwe bwite bukunze gukurura ibihuha mu itangazamakuru.

Kugeza ubu, abamukurikira baracyibaza niba koko aya magambo yaba ashimangira ko yamaze kwerura urukundo rwe cyangwa se ari uburyo bwo guha agaciro uwo yifurizaga isabukuru gusa.

Niyo Bosco yatomoye umukobwa, bica amarenga ko yaba ari umukunzi we