MYP wo muri KGB yahumurije abakunzi be yari yakuye imitima

MYP wo muri KGB yahumurije abakunzi be yari yakuye imitima

 May 23, 2025 - 14:01

Manzi Yvan Pitchou wamamaye mu itsinda rya KGB nka MYP, yahumurije abakunzi be bari bakuwe umutima n’amashusho yari yashyize hanze agaragaza ari kwambikwa amapingu n’umupolisi.

Ubwo aya mashusho yajyaga hanze, MYP nta kindi kintu yigeze ayavugaho bituma abantu benshi bagira ubwoba bakeka ko yaba ari mu mazi abira, gusa abandi bagakeka ko yaba ari amwe mu mashusho y’indirimbo yafataga.

Nyuma yo guteza uru rujijo, MYP yabishyizeho umucyo avuga ko ari amahoro nta kibazo afite nk’uko ndetse ko nta mushingayashakaga guteguza nk’uko bamwe babikekaga.

Mu butumwa yanyujije kuri Instagram ye, yavuze ko ayo mashusho yayafashe mu ijoro ryo ku wa Gatatu ubwo umupolisi yamuhohoteraga akamwambika amapingu ashaka kujya kumufunga mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ibi yabitangaje nyuma yo kubyuka agasanga abantu benshi bamuhagaye bakamubura kuri telefone, abandi bakamwandikira ubutumwa bagira ngo bumve ko ari amahoro.

MYP yatangaje ko ari amahoro ameze neza