Muri Kenya imvura yabaye imbogamizi mu burezi

Muri Kenya imvura yabaye imbogamizi mu burezi

 Aug 29, 2024 - 21:08

Kuri uyu wa gatatu imvura ivanze n'umuyaga yasenye amashuri bitera leta kuba ihagaritse uburezi mu majyaruguru y'iki gihugu.

Imvura ivanze n’umuyaga mwinshi yasenye ibyumba by’ishuri ribanza rya Mkiringo mu Karere ka Butiama mu Karere ka Mara muri Kenya.
Imvura yaguye iminota 30 yateje ibyago mu ishuri ryasenyutseho ibyumba bitatu bituma abanyeshuri 201 baryigagamo babura aho bigira.

Umuyobozi wa komite ishinzwe amashuri abanza mu ntara ya Mkiringo yavuze ko kubera ikibazo cyo kubura aho abanyeshuri bigira amasomo yabaye ahagaritswe by’agateganyo kubera kubura ibyumba bihagije byo kwigiramo, aboneraho no gusa goverinoma kugira icyo yakora kuri icyo kibazo.Icyakora ku bw’amahirwe iyo mvura nta muntu yahitanye muri ako gace.