Muri Kenya abantu babiri bapfuye bazize impanuka ya bisi y’ishuri yagonganye n’indi modoka ku muhanda wa Gitaru ugana Kikuyu mu Ntara ya Kiambu.
Iyi mpanuka yabaye mu ijoro ryakeye nyuma y’uko umushoferi wa bisi y’abanyeshuri yaraye umuhanda maze agonga indi modoka yariparitse kurundi ruhande rw’umugabda, maze iyo bisi y’abanyeshuri ihita igwa mu mwobo.
Igihe impanuka yabaga, imodoka ntabwo yari itwaye abanyeshuri, yari ifite abagenzi bakodesha bisi.
Umuyobozi wa polisi ya Kiambu, Michael Muchiri yavuze ko abantu babiri bapfiriye aho mu gihe abandi icumi bakomeretse bahita bajyanwa mu bitaro.
