Abagereki bizera ko gucira umuntu mu masi inshuro eshatu bavuga aya magambo ‘Ftou Ftou Ftou’ ari ikimenyetso cy’amahirwe no kurinda umwaku.
Iki gikorwa cyo kuvundereza amacandwe mu maso y’umuntu kibera ahantu hatandukanye mu birori bikomeye nk’ubukwe, aho abashyitsi batumiwe basabwa gucira amacandwe ku mugeni nk’ikimenyetso cyo kwirukana imyuka mibi no guha umugisha abageni mu rushako rwabo rushya.
Usibye ibyo kandi, Abagereki bizera ko iyo wumvise umuntu avuga yiganyira avuga ko afite ibibazo cyangwa umubabaro, ugomba kumuciraho uvuga ngo ‘Ftou Ftou Ftou’ kuko ngo bimufasha kuva muri ibyo bibazo cyangwa umubabaro.
Mu buryo nk’ubwo kandi, abarobyi bacira ku nshundura zabo, kugira ngo barebe ko bafata amafi menshi.
