Azeez Adeshina Fashola amazina nyakuri y'umuraperi wo muri Nigeria Naira Marley, yafashe amazi akaraba ibiganza arangije ashishimura inyandiko ndende avuga ko nta kiganza cye kiri mu rupfu rw'umuraperi mugenzi we Mohbad uheruka kwita Imana.
Naira Marley atangaje ibi, nyuma yuko mu mihanda ya Lagos no mu bindi bice binyuranye bya Nigeria, abantu batandukanye bakomeje kwirara mu mihanda basaba ko uyu muraperi yatabwa muri yombi kuko ngo hari aho ahuriye n'urupfu rw'uyu Mohbad ukomeje guhogoza benshi.

Naira Marley aravuga ko nta kiganza cye cyiri mu rupfu rwa Mohbad
Mu nyandiko yashyize ku rukura rwe Instagram, Naira Marley yavuze ko ubwo urupfu rwa Mohbad rwabaga yari hanze y'igihugu, dore ko ngo yavuye muri Nigeria ku 31 Kanama 2023, kandi ngo urupfu rw'uyu Mohbad rwabaye ku wa 12 Nzeri 2023.
Ati " Nari hanze y'igihugu guhera ku wa 31 Kanama 2023, kandi ngiye kugaruka mu gihugu kugira ngo mfatanye n'inzego z'umutekano mu iperereza. Nzakorana na polisi kugira ngo tumenye ukuri, kandi nta mpamvu yo kuguma hanze kandi nta kiganza cyange cyiri mu rupfu rwe."

Kugera nubu ntiharamenyekana uwihishe inyuma y'urupfu rwa Mohbad
Akaba yakomeje ahamya ko kuba azaba aje mu gihugu ari ukweza izina rye kugira ngo hatagira ukomeza kumutera amabuye, ati "Abanyamategeko bange bari gufatanya n'inzego za Leta mu iperereza, kandi ntagushidikanya ko bizagenda neza kuri we n'umuryango we. Nshaka kuza kwerekana ko ndi umwere kandi nkafasha mu iperereza. Ndashaka gukesha izina ryange nerekana ko nta kiganza cyange kiri mu rupfu rwe."
Abashinja ubugambanyi Naira Marley ku rurupfu rwa Mohbod, bakaba babishingira kuri videwo yagaragaye mbere yo gupfa kwe avuga ko azize abantu bakoranaga, kandi akaba yarabarizwaga mu nzu itunganya umuziki yuyu Naira Marley. Nyamara Marley yavuze ko nta muntu yigeze atuma kugirira nabi uyu musore.
