Miss Dusa yahishuye inkomoko y'izina 'Miss'

Miss Dusa yahishuye inkomoko y'izina 'Miss'

 May 4, 2026 - 21:12

Umuhanzikazi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Gentile Dusabe Mutabazi uzwi nka 'Miss Dusa' yahishuye inkomoko n’igisobanuro cy’izina 'Miss' rikunze gutera urujijo mu bamukurikira, asobanura ko nta sano rifitanye n’amarushanwa y’ubwiza nk’uko bamwe babitekereza.

Mu kiganiro yagiranye na Ally Soudy mu kiganiro 'Ally Soudy On Air,' uyu muhanzikazi yavuze ko 'Miss' ari izina rifite inkomoko mu muryango we, cyane cyane ku mazina ya Sekuru ubyara se witwaga 'Misigaro.'

Yagize ati: “Aka kazina ka ‘Miss’ gakomoka ku izina rya sogokuru witwaga Misigaro. Nahisemo kongeraho inyuguti imwe ya ‘s’ kugira ngo mbe ‘Miss Dusa’.”

Miss Dusa yavuze ko yatangiye gukoresha iri zina akiri gutangira ibikorwa bye bijyanye n’umuziki ndetse n’imbuga nkoranyambaga, nubwo atari izina rye bwite. 

Yongeraho ko icyamushishikarije kurikoresha cyane ari uburyo musaza we Gentil Misigaro yari amaze kumenyekana cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana akoresheje izina  'Misigaro.'

Yasobanuye ko mu ntangiriro yakoresheje iri zina ku rubuga rwe rwa Instagram, nyuma aza kubona ko rikwiriye no gukoreshwa nk’izina ry’ubuhanzi, ari na bwo ryaje kumenyekana mu muziki we.

Uyu muhanzikazi uri mu bakomeje kwigaragaza mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yavuze ko ababihuza n’amarushanwa y’ubwiza, cyane cyane muri Canada aho atuye, bibeshya kuko nta sano bifitanye.

Ku rundi ruhande, Miss Dusa yagarutse ku bihe bikomeye yanyuzemo we na musaza we Gentil Misigaro nyuma yo kubura sekuru Gedeon Chambaza, avuga ko wababaye hafi mu buzima bwabo. Yavuze ko uwo Sekuru ari we wenyine bari bazi cyane ko ubyara papa wabo batigeze bamumenya bikaba ari byo byaratumye urupfu rwe rubashegesha cyane.

Nubwo byari ibihe bigoye, yavuze ko ubu bamaze kwiyakira no gukira ibikomere batewe n’uwo mubabaro.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien