Mfite agahinda gakabije! Jacky yatakambiye Abanyarwanda

Mfite agahinda gakabije! Jacky yatakambiye Abanyarwanda

 Dec 15, 2024 - 09:55

Nyuma y'uko Usanase Shalon uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka Jacky atawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha birimo gukora ibikorwa by'ibiterasoni mu ruhame akaza kurekurwa nyuma yo kuganirizwa, yaciye bugufi asaba Abanyarwanda guca inkoni izamba bakamubabarira.

Mu minsi ishize nibwo uyu Jacky yari yateje impagarara ku mbuga nkoranyambaga yandagaza umusore wari waramwambitse impeta ya fiançailles, ariko nyuma bakaza gutandukana.

Ibi nibyo byatumye Jacky ajya kuri YouTube channel zitandukanye yisobanura icyo yapfuye n'uyu musore, gusa akajya akoresha amagambo yuzuyemo ibiterasoni byiyongera n'ubundi ku byo yari asanzwe avuga ahora yihanangirizwa n'Urwego rw'Ubugenzacyaha, RIB.

Ibi bikorwa bye bidahwitse nibyo byatumye atabwa muri yombi mu minsi yashize akurikiranyweho ibyaha birimo gukora ibikorwa by'ibiterasoni mu ruhame, gutangaza amakuru y'urukozasoni hakoreshejwe mudasobwa,  gutukana mu ruhame no gutangaza amashusho yerekeranye n'imikoreshereze y'ibitsina.

Nyuma yo kuganirizwa na RIB, bahisemo kumurekura agakurikiranwa ari hanze nk'uko byatangajwe n'Umuvugizi w'uru rwego, Dr. Murangira B Thierry.

Mu kiganiro Jacky yagiranye n'umunyamakuru Yago, yavuze ko ibikorwa byose biteye isoni yakoze byose yabitewe n'agahinda gakabije yatewe no kuba umuntu yaraje agakinisha amaramutima ye bigatuma yongere gusara, nyamara yari yariyemeje guhinduka.

Jacky yasabye Abanyarwanda ko baca inkoni izamba bakamubabarira kuko yemera ko yakosheje kandi atazongera kubisubiramo ukundi, avuga ko akeneye abantu bo kumuba hafi bakajya bamugira inama.

Ati "Ni ukuri mumbabarire mwongere mumfate nk'umwana wanyu, biriya nakoze narakosheje ndasaba imbabazi.

"Ntabwo bino bintu nzongera kubisubiraho... Mumbabarire ntabwo bizongera, nsabye imbabazi mbikuye ku mutima n'Imana ndizera yarambabariye kuko yarandokoye. Nkeneye abantu bamba hafi bakajya bangira inama."

Jacky yarekuwe nyuma y'uko babanje kumupima ngo barebe niba akoresha ibiyobyabwenge basanga ntabyo, baramuganiriza agirwa inama ndetse bamuha umuntu uzajya amukurikirana umunsi ku wundi kugira ngo amufashe gukira agahinda gakabije bamusanganye.