Menya byinshi kuri Opération Torquoise

Menya byinshi kuri Opération Torquoise

 Apr 9, 2025 - 13:11

Opération Torquoise yakozwe n'ingabo z'Abafaransa mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho yari igamije gufasha Leta y'Abatabazi n'Interahamwe guhunga u Rwanda nyuma yo gutsindwa na FPR Inkotanyi, nubwo iyo operesiyo yiswe Ubutumwa bw'amahoro bwo 'kurokora Abatutsi barimo bakorerwa Jenoside'.

Opération Turquoise yari misiyo ya gisirikare yari iyobowe n’u Bufaransa mu Rwanda mu 1994 ku mu gicucu  cy'umuryango w'Abibumbye ifite intego y'Ubutumwa bw'Amahoro' nubwo bitari byo kuko yari iyo kurwanya ingabo za FPR-Inkotanyi zari zimaze gufata igice kinini cy'u Rwanda.

Iyi operesiyo yari igizwe n’abasirikare 2500, barimo 32 baturutse muri Senegal n’abandi b’Abafaransa, yatangiye tariki ya 22 Kamena mu 1994, isozwa tariki 21 Nzeri mu 1994, ubwo yari imaze guhungisha Interahamwe.

Hashingiwe kuri raporo ya Duclert kuri Opération Torquoise, ingabo z'u Bufaransa zaje mu Rwanda kuri gahunda ebyiri ari zo, gufasha Leta y'Abatabazi kurwanya Inkotanyi, byakanga bagafasha abasirikare ba FAR guhungira muri Zaïre yari inshuti magara y'u Bufaransa.

Abafaransa bamaze kubona ko gufasha FAR byanze bahise bahungishiriza ingabo za yo n'Interahamwe muri Zaïre.

Abafaransa bakingiye ikibabaza abakoze Jenoside muri operation Torquoise

Zone Torquoise yafataga igice cya perefegitura ya Ruhengeri, Gisenyi, Kibuye, Cyangugu, Gikongoro n'igice gito cya Butare.

N'ubwo zari zije mu butumwa bw'amahoro, izo ngabo zaje zitwaje ibikoresho kabuhariwe ku rugamba birimo 100 APCs, kajugujugu 10, indege 8 z’intambara, n’indege zifashishwa mu iperereza, mu gihe n'izindi ntwara nyinshi zari zibitse muri Zaïre.

Izo kajugujugu zakoreshejwe mu gutanga ibiribwa, amazi n’imiti kugira ngo impunzi zibashe guhungira mu burasirazuba bwa Zaïre, kandi mu mpunzi zagiye harimo n'Interahamwe zari zimaze gukora Jenoside.

Ikindi kandi, ni uko ingabo z'u Bufaransa zakozanyijeho n'ingabo za RPF Inkotanyi inshuro zigera kuri ebyiri zose, ibyo bikaba kimwe mu bimenyetso bigaragaza ko impamvu nyamukuru yizo ngabo itari ukugarura amahoro mu Rwanda, ahubwo ko kwari ugushyigikira Leta y'Abatabazi yari irimo gukora Jenoside.

Cyane ko muri zone Torque, Abatutsi bakomeje kwicwa izo ngaho zirebera kandi zitwa ko zaje kurengera Abatutsi bicwaga umunsi ku munsi.

Uwahoze ari ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa akaba ari n’umwe mu bashinze FPR, Jacques Bihozagara yatanze ubuhamya agira ati: “Operation Turquoise yari igamije gusa kurinda abakoze Jenoside, kuko Jenoside yakomeje kuba no muri zone izo ngabo zabarizwagamo.”

Gusa ibyo ntabwo byabujije Ubufaransa guhakana ko bwagize uruhare urwo ari rwo rwose muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

U Bufaransa bwohereje abasirikare muri operation Torquoise