Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Jimmy Carter yitabye Imana afite imyaka 100. Carter uzwi nk’impirimbanyi nkuru mu guharanira uburenganzira bwa muntu n’amahoro ku isi, yabaye perezida wa 39 wa Amerika kuva 1977 kugeza 1981.
Yahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel mu 2002 kubera imbaraga yagize mu guteza imbere demokarasi n'uburenganzira bwa muntu ku isi. Carter, wari mu bitaro kuva mu ntangiriro za 2023, yari akikijwe n'umuryango we ubwo yapfaga.
Imyaka ya Carter nyuma yo kuba perezida, yaranzwe n’ibikorwa byinshi by’ubutabazi binyuze mu kigo cya Carter Center, yibanda ku gukemura amakimbirane, gukurikirana amatora, no kurandura indwara.
Carter yinjiye mu rugamba rw’amayora ya perezida mu 1976 nk'umukandida udashidikanywaho, guverineri wa Georgia uzwiho kuba inyangamugayo ndetse n'icyerekezo gishingiye ku myigire ye.
Yamamaye cyane mu kwiyamamaza kwe aho yasezeranyije abaturage ati: "Niba narigeze mbabeshta, niba narigeze nyuranya mu magambo, ntimuzantore." Iyi mvugi yamufashije gutsinda byimazeyo umukandida bahanganaga, Gerald Ford.
Ku butegetsi bwe, Carter yahuye n’ibibazo bikomeye nk’itambara y’ubutita, ihindagurika ry’ibiciro bya peteroli, n’ibindi. Nyamara, ibyo yagezeho bikomeye ni Amasezerano ya Camp David mu 1978, amasezerano y’amahoro akomeye hagati ya Perezida wa Misiri Anwar Sadat na Minisitiri w’intebe wa Israel, Menachem Begin, ibintu byongeye gushimangira ubuhangage bqa Carter mu guharanira amahoro.
Nubwo yageze kuri ibyo ariko, ubuyobozi bwa Carter bwaranzwe no guta agaciro kw’ifaranga rya Amerika, ibura ry’ingufu, n’ikibazo cy’imfungwa za Iran, ibintu byatumye mu matora yo mu 1980 atsindwa na Ronald Reagan.
