Menya byinshi ku munsi Mpuzamahanga wahariwe ibyishimo

Menya byinshi ku munsi Mpuzamahanga wahariwe ibyishimo

 Mar 20, 2025 - 10:54

Tariki ya 20 Werurwe buri mwaka, hirya no hino ku Isi abantu bizihiza umunsi Mpuzamahanga wahariwe ibyishimo, aho bakora ikintu cyose gituma birirwa bishimye.

Igitekerezo cyo gushyiraho uyu munsi cyatanzwe mu 2006, gitanzwe n'uwitwa Jayme Illien uyobora umushinga 'New World Order' weganiye ku Muryango w'Abibumbye.

Jayme Illien yazanye iki gitekerezo agamije ko abantu baharanira kugira ibyishimo nka kimwe mu burenganzira bwabo.

Icyakora iki gitekerezo ntabwo cyahise cyemezwa, kuko mu 2012 nibwo Umuryango w'Abibumbye (UN) wemeje ko uyu munsi uzajya wizihizwa tariki 20 Werurwe buri mwaka.

Kuri uyu munsi abantu bagirwa inama yo kuwizihiza bari kumwe n'abantu bakunda, ndetse bagakora ibintu bituma birirwa bishimye.

Raporo y'urubuga 'World Happiness', ivuga ko Finland, Denmark, Iceland, Sweden na Netherlands, nibyo bihugu biza ku isonga mu kugira abaturage bishimye ku Isi.

Ubushakashatsi butandukanye kandi bugaragaza ko abagore aribo bishimye cyane kurusha abagabo.

Insanganyamatsiko y'uyu mwaka iragira iti 'Kwitaho no gusangira'.