Ubwo ni ubwoko bw’igiti biboneka mu gace ka Dinoša, muri Montenegro mu Burayi bw’Amajyepfo y’Iburasirazuba, kizwiho guhora gitemba amazi ava mu mizi.
Byagaragaye ku nshuro ya mbere ko ibyo biti bitanga amazi ku nshuro ya mbere mu 1990. Byongeye kandi, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa News 18, ngo igiti kidudubiza amazi ku butaka rimwe mu mwaka, cyane cyane mu gihe cy’imvura nyinshi.
Iki giti kidudubiza amazi rimwe mu mwaka
Bivugwa ko ibyo biti bimara imyaka 100 kugeza kuri 150, mu gihe bivugwa ko hashobora kuba isoko munsi y’imizi yacyo ari na byo bituma amazi azamuka agatangira kwisuka ku butaka anyuze muri icyo giti.
